Gatsibo: Hakozwe Inama y’inteko rusange y’Abafatanyabikorwa b’Akarere biyemeza gukomeza ubufatanye n’Akarere.

Kuri uyu wa Gatatu, mu Karere ka Gatsibo hakozwe n’Inama y’Inteko rusange y’abafatanyabikorwa b’Akarere baganira ku iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage no kurushaho gushyira umuturage ku isonga.

Iyi nama yayobowe na Perezida w’Ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’Akarere JADF Jacques Bakundukize arikumwe na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere Sibomana Saidi n’Umuyobozi w’Akarere Gasana Richard.

Ubuyobozi bw’Akarere bwagaragarije abafatanyabikorwa ishusho rusange y’Akarere ko: Gatuwe n’abaturage ibihumbi 551,164 barimo abagore 286,703 n’abagabo 264,461 bibumbiye mu ngo 136,200 byavuye mu ibarura rya NISR rya 2022. 

Gasana Richard, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo yashimiye uruhare rw’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage, ati: ‘’ Ndashimira abafatanyabikorwa b’Akarere kacu ku ruhare mwagize mu gukura abaturage mu bukene, hari ubushakashatsi buherutse gushyirwa ahagaragara ko Akarere ka Gatsibo kaje ku mwanya wa 8 mu Gihugu cyose mu gukura abaturage mu bukene’’.

Muri iyi nama, abafatanyabikorwa bagaragarijwe ishyirwa mu bikorwa ry’Imihigo y’Akarere ya 2024/2025 ndetse hategurwa ibikorwa bizashyirwa mu igenamigambi ry’Akarere rya 2025/2026 bishingiye ku byifuzo by’abaturage batanze bifuza ko bazakorerwa mu mwaka utaha.

Mu mwaka w’ingengo y’imari y’Akarere ya 2024/2025, Akarere ka Gatsibo kahize imihigo 118 irimo 28 yo mu bukungu, 70 mu mibereho myiza na 20 mu miyoborere myiza. Inama Njyanama y’Akarere yatoye ingengo y’imari ingana na Miriyari 39,632,410,349 naho iyavuguruwe ingana na Miriyari 44,806,752,513 z’amafaranga y’uRwanda.

Mu ngengo y’imari ya 2024/2025, afatanyabikorwa b’Akarere bashyizemo angana na miriyari 8,702,653,730 z’amafaranga y’uRwanda.

Back