Gatsibo: Hakozwe inama y’Inteko rusange y’Abafatanyabikorwa b’Akarere.

Kuri uyu wa Kabiri taliki ya 12 Kanama 2025, mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Rugarama mu cyumba cy’inama cya Ntende Hotel habereye inama y’Inteko rusange y’abafatanyabikorwa b’Akarere /JADF.

Iyi nama yayobowe n’Umuyobozi w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Gatsibo Bakundukize Jacque arikumwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard hamwe n’izindi nzego.

Iyi nama yari igamije guhurizahamwe igenamigambi ry’Abafatanyabikorwa hamwe n’Ubuyobozi bw’Akarere ry’umwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026.

Ubwo yatangizaga inama y’Inteko rusange y’abafatanyabikorwa b’Akarere, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yashimiye uruhare rw’Abafatanyabikorwa b’Akarere ku iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage, ati: Uruhare rwanyu ruragaragara cyane kuko mu bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara bwa ECV7 bwagaragaje ko abaturage b’Akarere ba Gatsibo bavuye mu bukene kuva kur 38%, ubu turi kuri 18.4% ibi byose nimwe mwabikoze dufatanyije’’.

Gasana Richard, yasabye abagize ihuriro ry’abafatanyabikorwa kurushaho kumenyekanisha ibyo dukora binyuze mu miyoboro y’itangazamakuru itandukanye kugirango abaturage babimenye.

Muri iyi nama, abafatanyabikorwa b’Akarere beretswe umushinga w’imihigo y’Akarere y’umwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026.

Umushinga w’imihigo y’Akarere ka Gatsibo y’umwaka w’ingengo y’imari ya 2025/2026 ugizwe n’imihigo 117 arimo 30 yo mu bukungu, 67 mu mibereho myiza na 20 mu miyoborere myiza.

Back