Gatsibo: Hakozwe amaterasi y’indinganire ku misozi ihanamye afata amazi yamanukaga mu baturage.
Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari ya 2024/2025, mu Karere ka Gatsibo haciwe amatersi y’indinganire yafashije gufata amazi yamanukaga ku musozi akajya mu baturage rimwe na rimwe akangiza imirima n’imyaka yabaga irimo bigatuma abaturage bahura n’ibihombo byahato na hato.
Buri mwaka, Akarare ka Gatsibo gategura ahantu hagakorwa amaterasi y’indinganire mu rwego rwo guca intege amazi amanuka ku misozi akangiriza abaturage.
Mu mwaka wa 2024/2025, Akarere ka Gatsibo kari gafite intego yo gukora amaterasi y’indinganire ku buso bwa hegitari 20 mu Murenge wa Kageyo ku musozi uhanamye ariko ubu hamaze gukorwa hegitari 25.
Aya materasi y’indinganire yakozwe mu rwego rwo kurinda igishanga cya Rwangingo aho wasangaga cyuzuye amazi yaturukaga mu misozi bityo bigatuma cyangirika, hafashwe ingamba zo gukumira amazi hakorwa amaterasi y’indinganire. Mu ikorwa ry’aya materasi y’indinganire mu Murenge wa Kageyo, hatanzwe akazi ku bakozi 400.
Abaturage bashimira ko babonye akazi mu gukora amaterasi y’indinganire kandi akaza ari igisubizo cy’ikibazo bari bafite cy’amazi yamanukaga mu misozi akangiza imirima yabo rimwe na rimwe bagahura n’ibihombo kandi nta gisubizo bari bafite. Bati: ‘’ Turashimira Ubuyobozi bwiza bwadutekerejeho bugakemura ikibazo cy’amazi yamanukaga kuri iyi misozi akadusanga aho dutuye, ariko ubu icyo kibazo cyarakemutse’’.