Gatsibo: Hakinwe umukino wahuje Sunrise FC n’abaturage b’Umurenge wa Kiramuruzi.

Mu rwego rwo gukomeza ubukangurambaga bw’icyumweru cyahariwe ibikorwa byo kwimakaza ihame ry’uburinganire, mu Murenge wa Kiramuruzi habereye umukino w’umupira w’amaguru wahuje ikipe y’umupira w’amaguru ya Sunrise n’abaturage b’Umurenge wa Kiramuruzi.

Ubu bukangurambaga bwahuje Ubuyobozi bw’Uturere twa Gatsibo na Nyagatare, abayobozi b’amakipe ya Sunrise ndetse n’ikipe y’abaturage b’Umurenge wa Kiramuruzi ndetse n’abaturage biganjemo urubyiruko rwo mu Murenge wa Kiramuruzi.

Ubu bukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti: ‘’Ihame ry’uburinganire, inkingi y’imiyoborere myiza n’iterambere ridaheza kandi rirambye’’.

Sekanyange Jean Leonard, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Gatsibo yavuze ko ikipe y’umupira w’amaguru ya Sunrise ihuriweho n’Uturere twa Gatsibo na Nyagatare, ubu ikaba yaje gusabana n’abaturage b’Umurenge wa Kiramuruzi.

Mu mukino wahuzaga ikipe y’umupira w’amaguru ya Sunrise iri mu kiciro cya Kabiri mu mupira w’amaguru mu Rwanda wasoje itsinze ibitego 2-1 cy’ikipe y’abaturage b’Umurenge wa Kiramuruzi.

Back