Gatsibo: Hahuguwe intore mu ikoranabuhanga 67.

Kuri uyu wa Kane taliki ya 6 Werurwe 2025, mu Karere ka Gatsibo hahuguwe intore mu ikoranabuhanga bagera kuri 67 bafasha abaturage kubigisha amasomo y’ibanze mu ikoranabuhanga mu rwego rwo kubafasha kugira ubumenyi bw’ibanze mu ikoranabuhanga.

Aya mahugurwa yari agamije guha ubumenyi intore mu ikoranabuhanga kuri sisitemu izajya ikoresha mu gutanga raporo yabahuguwe mu ikoranabuhanga.

Iyi gahunda y’intore mu ikoranabuhanga yatangiye mu Karere ka Gatsibo muri Mata 2023 ikaba imaze kugezwa mu tugari 67 kuri 69 tugize Akarere ka Gatsibo, biteganyijwe ko mu mwaka utaha wa 2025/2026 utugari twose tuzaba dufite iyi gahunda.

Murusi Divine, umukozi w’ikigo cya RISA gifite mu nshingano gahunda y’intore mu ikoranabuhanga yavuze ko iyi gahunda yigishwa abaturage mu rwego rwo kubaha ubumenyi bw’ibanze mu ikoranabuhanga kugirango abaturage bazajye bisabira serivise bitagombye ko bagana inzego z’ibanze.

Ati’’ Twigisha abaturage kwisabira serivise bakoresheje telephone ngendanwa abatunze iwabo murugo, nkubu umuturage ashobora kwiyishyurira ubusungane mu kwivuza, gahunda ya Ejoheza n’ibindi batiriwe bava murugo’’.

Kuva ubu bukangurambaga bwatangizwa mu Karere ka Gatsibo muri Mata 2023 kugeza ubu, hamaze kwigishwa abaturage ibihumbi 68,274 biganjemo urubyiruko ndetse n’abakuze. Biteganyijwe ko muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu, abaturage bose batuye Akarere ka Gatsibo bazaba bamaze kugezwaho iyi gahunda kandi bayumva neza.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Sekanyange Jean leonard yashimiye intore mu ikoranabuhanga umusanzu batanga mu kwigisha abaturage kwisabira serivise bakoresheje telephone zabo, ibi bibafasha kudakora ingendo ndende bagana ubuyobozi.

Back