Gatsibo: Hagiye kubakwa ikigo cy’imyuga kizafasha abana b’abakobwa babyaye imburagihe.

Kubufatanye n’Umuryango utari uwa Leta wa Empower Rwanda ku nkunga ya Mastercard Foundation, mu Karere ka Gatsibo hagiye kubakwa ikigo cy'imyuga cy'intangarugero kizajya kigisha imyuga abana b'abakobwa babyaye imburagihe kizabafasha kwifasha no kurera abo babyaye.

Iki kigo kizajya gifasha abakobwa babyaye imburagihe bo mu Karere ka Gatsibo mu rwego rwo kubigisha imyuga izabafasha kubona akazi kazabafasha kurera abana babo no kwiteza imbere

Ikigo cy’imyuga cy’intangarugero kizubakwa mu murenge wa Kabarore kubufatanye n’umufatanyabikorwa w’Akarere wa Empower Rwanda ku nkunga ya Mastercard Foundation kizatwara amafaranga y’uRwanda agera kuri miriyoni 100 mu gihe cy’amezi umunani.

Kabatesi Olivia, Umuyobozi w’Umuryango Empower Rwanda utegamiye kuri Leta yavuze ko iki kigo kizajya kigisha imyuga abana b’abakobwa babyaye imburagihe aho bazigishwa imyuga ndetse basoza bakazajya bahuzwa n’ibigo by’imari kugirango biteze imbere.

Iki kigo kizaba gifite irerero rizafasha abana bavutse ku bakobwa babyaye imburagihe, kubona aho barererwa mu gihe ababyeyi babo barimo kwiga imyuga.Ikigo cy’imyuga kizajya cyakira abana b’abakobwa batewe inda bakabyara imburagihe bagera 100 bazigishwa mu gihe cy’amezi 18 bagahabwa ibikoresho bizabafasha gukora ibyo bize.

Gasana Richard, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo yagize ati’’Iki kigo kije ari igisubizo cy’abana batagiraga aho barererwa mu gihe ababyeyi babo bafite izindi nshingano barimo ndetse harimo no gushaka icyatunga abo bana,iki kigo kizaba gifite irerero ryiza’’.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo yavuze ko kuva umwaka ushize kugeza ubu,Akarere ka Gatsibo gafite abana b’abakobwa batewe inda zidateganyijwe basaga 400 hakurikiranwa abagabo babateye inda kugirango bagezwe imbere y’ubutabera.

Back