Gatsibo: Hagiye gutangizwa uburyo bushya bwo kwaka amahoro kuri Parikingi z’ibinyabiziga no gucunga umutekano wabyo biri muri Parikingi.

Kuri uyu wa Mbere, mu Karere ka Gatsibo habereye inama y’Ubukangurambaga igamije gusobanura imikorere ya MISIC ishinzwe kwishyuza amahoro ya Parikingi no gucunga umutekano w’ibinyabiziga biri muri parikingi bigeye gutangira gukorera mu Karere ka Gatsibo.

Iyi nama yitabiriwe n’Ubuyobozi bw’Akarere, Umuyobozi mukuru wa MISIC, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge n’inzego z’Umutekano.

Iyi nama yari igamije gusobanurira abayobozi mu nzego zitandukanye imikorere y’iki kigo, uburyo kizafatanya n’Akarere kwakira amahoro ya parikingi y’ibinyabiziga ndetse na kariyeri.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard avuga ko ubu buryo bwo kwakira amahoro ya Parikingi na Kariyeri bizongera imisoro n’amahoro yabonekaga mu Karere, ati: ‘’ Ubu buryo buzatuma nta amahoro anyura ku ruhande bityo amahoro yakusanyagwa aziyongera’’.

Iyi gahunda nitangira, izafasha Akarere kuzamura amahoro binyuze ku mahoro ya Parikingi azaba yakwa bigatuma intumbero y’imisoro n’Amahoro igerwaho ku gihe ndetse ikaba yanarenga.

Back