Gatsibo: Hagaragajwe impano zitandukanye mu gihe cyo gutangiza igikorwa cy’Intore mu biruhuko.

Ubwo hatangizwaga gahunda y’Intore mu biruhuko, ifite insanganyamatsiko igira iti: ‘’ Ubuzima bwiza, agaciro Kanjye’’, urubyiruko rwagaragaje impano zitandukanye zitanga ubutumwa ku bana n’urubyiruko.

Iyi gahunda yatangijwe taliki ya 23 Nyakanga ikazasozwa ku wa 29 Kanama 2025 ikazajya ikorerwa mu Mirenge yose uko ari 14 igize Akarere ka Gatsibo, ikazajya ikorwa 3 mu cyumweru.

Igihe hatangizwaga gahunda y’intore mu biruhuko mu Murenge wa Kiramuruzi, urubyiruko rwagaragaje impano zitandukanye z’imyidagaduro zirimo: Umukino wa Karate, imbyino z’umuco Nyarwanda, imivugo ndetse n’izindi mbyino zikundwa n’urubyiruko.

Ubwo yaganiraga n’Itangazamakuru, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo yavuze ko muri iyi gahunda y’Intore mu biruhuko, imyidagaduro izitabwaho kuko ijyanye n’ibikorwa by’abana n’urubyiruko biyumvamo.

Back