Gatsibo: Hagaragajwe ibyavuye mu bukangurambaga bwo gukumira no kurwanya ibyaha bikorerwa ibidukikije bwari bumaze iminsi 3 bukorwa na RIB.
Urwego rw’Ubugenzacyaha/ RIB rufatanyije n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz n’Akarere ka Gatsibo rwari rumaze iminsi 3 rukora ubukangurambaga bugamije gukumira no kurwanya ibyaha bikorerwa ibidukikije.
Ubu bukangurambaga bwakorewe mu Mirenge ya Rugarama, Remera na Muhura kuva taliki ya 21 -23 Nyakanga 2025 ikunze kugira ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwinshi.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yavuze ko ubu bukangurambaga bwakoze muri Gatsibo haricyo bwagaragaje bitagenda neza kandi kubufatanye n’inzego zitandukanye bigomba guhagarara kubera kurengera umuturage ushobora kuhasiga ubuzima.
Iyi nama yitabiriwe n’Ubuyobozi bw’Akarere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge, abacukuzi bafite ibirombe bicukurwamo amabuye y’agaciro na Kariyeri, inzego z’Umutekano zitandukanye n’imboni z’ibidukikije.
Urwego rw’Ubungezacyaha RIB rugaragaza ko abakora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na Kariyeri mu buryo butemewe n’amategeko bahanirwa n’amategeko, rusaba ababikora kubicikaho ndetse bagatangira gukora kinyamwuga.
Abacukuzi b’amabuye y’Agaciro na Kariyeri bakanguriwe guha abakozi babo ubwishingizi no kubamenyesha ubwishingizi bafatirwa ndetse hagira ugira ibyago akagwirwa n’kirombe cyangwa akitaba Imana, ubwo bwishingizi bwahita bukora icyo amategeko ateganya.