Gatsibo: Hafunguwe ikigo kizajya gitanga serivise z’ubuhinzi n’ubworozi

Akanyamuneza ni kose ku bahinzi n'aborozi bo mu Karere ka Gatsibo kuri uyu wa kabiri taliki ya 21 Ukuboza 2021 hafunguwe ku mugaragaro ikigo cy'icyitegererezo gitanga serivisi z'ubuhinzi n'ubworozi (AGRAH Care Farm Service Center) cyubatse mu murenge wa Kabarore mu mujyi rwagati, aho kizibanda cyane ku bikorwa byo gufasha abahinzi n'aborozi mu mirimo yabo bakora umunsi ku wundi ijyanye z’ubuhinzi n'ubworozi ndetse no kubagezaho ibikoresho bakeneye ku gihe

Ni ikigo cyubatswe ku bufatanye na ‘’Feed the future Rwanda’’ kizwi kw’izana rya Hinga weze, ku nkunga y'Ikigo cy'Abanyamerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga (USAID). Iki kigo cya serivisi kigiye kujya gitanga serivisi zirimo gufasha abahinzi n'abarozi kubonera imbuto ku gihe, ifumbire, ibiryo by'amatungo, imiti y'amatungo, kwigisha abahinzi n'aborozi gukora kinyamwuga, ubujyanama kuri bo ndetse no kubigisha gutunganya imirima y'igikoni y'icyitegererezo.

Ni igikorwa abahinzi n'aborozi bo mu Karere ka Gatsibo bishimira cyane kandi kizabafasha mu iterambere ry'ubuhinzi n'ubworozi.

Nyaruyonga Jeanne d'Arc, Umuyobozi w'Ikigo cy'ikitegererezo cya "AGROH Care Service Center" avuga ko intego bafite muri Gatsibo n'uturere duhana imbibi ari ukwegereza abahinzi n'aborozi serivise nziza,iki kigo gifite abakozi 9 bahoraho ndetse hateganywa gushaka abandi 8 bose hamwe bakaba 17.

Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Sekanyange Jean Leonard avuga ko iki kigo cy'icyitegererezo gitanga serivisi z'ubuhinzi n'ubworozi ko kigiye guzamura umusaruro ukomoka k'ubuhinzi n'ubworozi muri Gatsibo.

Iki kigo cyuzuye gitwaye Miriyoni 325 z'amafaranga y'u Rwanda harimo n'ibikoresho.

Back