Gatsibo: Hafunguwe icyumba mpahabwenge kizafasha abaturage mu ikoranabuhanga.

Mu Karere ka Gatsibo hatashywe ku mugararagaro icyumba mpahabwenge kizafasha abaturage kwihugura ibijyanye n’imikorere netse n’imikoreshereze y’ikoranabuhanga no kwisabira serivise za Leta zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga bitasabye umuturage kuva murugo agana ubuyobozi.

Iki cyumba mpahabwenge cyubatse muri santeri rwagati y’Umurenge wa Muhura cyuzuye gitwaye asaga miriyoni 80 z’amafaranga y’uRwanda harimo gusana inzu n’ibikoresho bitandukanye by’ikoranabuhanga bigezweho.

Iki gikorwa cyatashywe ku mugaragararo kuri uyu wa Kane taliki ya 2 Ukwakira 2025 n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Bob Gakire arikumwe n’Intumwa z’ikigo cy’ikoranabuhanga RISA, ubuyobozi bw’Akarere n’intumwa za KOICA mu Rwanda,

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yavuze iki cyumba mpahabwenge kizafasha abaturage cyane cyane urubyiruko, abikorera kizafasha kwikorera serivise nk’imisoro badakoze ingendo bagana ubuyobozi.

Umurenge wa Muhura ukungahaye ku gihingwa cya Kawa aho kuri sizeni babona amafaranga y’u Rwanda asaga miriyari 4,884,213,050 z’amafaranga y’uRwanda, hakaba hubatse inganda zakira zikanatunganya umusaruro wa kawa 6 kuri 19 zubatse mu Karere ka Gatsibo.

Kugeza ubu, mu Karere ka Gatsibo habarurwa abahinzi ba kawa bagera ku ibihumbi 22,482 bafite ibiti bya kawa miriyoni 17,977,500 byiganje mu Mirenge 8 y’Akarere irimo:  Muhura, Murambi, Remera, Nyagihanga, Kageyo, Gasange, Gatsibo na Gitoki.

Back