Gatsibo: Hafashwe ingamba zo gukomeza gushakira urubyiruko aho rwigira ndetse rukimenyereza umurimo.

Kuri uyu wa Kabiri taliki ya 4 Ugushyingo 2025, mu Karere ka Gatsibo habereye inama nyunguranabitekerezo yo gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’umwanzuro w’Intara y’Iburasirazuba wo gushakira urubyiruko aho rwigira ku murimo mu bigo bitandukanye biri mu Karere ka Gatsibo.

Iyi nama yitabiriwe n’Intumwa za Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo/ MIFOTRA, ubuyobozi bw’Akarere, abagatanyabikorwa batabdukanye, amakoperative y’ubuhinzi, ubworozi, inganda n’ibigo by’amashuri byigisha tekiniki.

Uwamariya Vestine, Umuyobozi w’ishami rishinzwe guteza imbere ubucuruzi, ishoramari n’Umurimo mu Karere ka Gatsibo yavuze ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026, Akarere ka Gatsibo kahize umuhigo wo guhuza urubyiruko rugera ku 130 n’ibigo bitandukanye kugirango rwigire ku murimo ndetse runimenyereze umwuga. Kugeza ubu uyu muhigo wamaze kweswa ku kugero cy’ijana ku ijana ariko ugikomeza.

Ati: ‘’Tuzakomeza gukorana n’abafatanyabikorwa b’Akarere kugirango urubyiruko rwacu rubone aho rwigira ku murimo mu rwego rwo kongera ubumenyi rufite’’.

Uwizeye Janviere, Umukozi wa Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yashimiye imbaraga ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bwashyize mu gushakira urubyiruko aho rwigira ku murimo mu rwego rwo kubongerera ubumenyi hagamijwe gukemura ikibazo cy’ubushomeri rwiganje mu rubyiruko.

Back