Gatsibo: Hafashwe ingamba zo gukemura ikibazo cy’abana bata ishuri binyuze mu mushinga wa ‘’Zero out of school children’’.

Kuri uyu wa Kane taliki ya 7 Kanama 2025, mu Karere ka Gatsibo hakozwe inama nyunguranabitekerezo igamije kurebera hamwe ibikorwa byagezweho binyuze mu mushinga wa ‘’Zero Out of School Children’’.

Iyi nama yateguwe kubufatanye bw’umufatanyabikorwa Save the Children binyuze mu mushinga wa Zero out of school Children no gufata ingamba zo gukemura burundu ikibazo cy’abana bata ishuri.

Uyu mushinga watangiye gukorera mu Karere ka Gatsibo kuva mu mwaka wa 2023-2028 ukazamara imyaka itanu ukorera mu Gihugu cyose.

Gahunda ya zero out of school children watangijwe na Leta y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’uburezi ushyirwa mu bikorwa na Save the children.

Gatete Jules, intumwa y’Umushinga wa Save the Children ku rwego rw’Igihugu yavuze ko bazakomeza gufatanya na Leta mu gukemura ikibazo cy’abana bata ishuri, abadafite ubushobozi bazafashwa kubona impuzankano y’ishuri, ibikoresho by’ishuri ndetse bishyurirwe amafaranga y’ifunguro abanyeshuri bafatira ku ishuri.

Ubwo yatangizaga iyi nama, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu Sekanyange Jean Leonard yashimiye uruhare rw’abafatanyabikorwa b’Akarere mu iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage b’Akarere ka Gatsibo.

Back