Gatsibo: Habarurwa inka zigera ku 71,483.

Mu Karere ka Gatsibo habarurwa inka zigera ku bihumbi 71,483 cyane cyane ziri mu Mirenge yiganjemo ubworoza bw’inka nka: Rwimbogo, Kabarore, Ngarama, Kiziguro na Kiramuruzi.

Ubworozi bw’inka muri aka Karere bukorerwa ku buso bwa hegitari  7,075.5 hakaba haboneka umukamo w’amata ku munsi ugera kuri litiro 58,541 zikagemurwa ku makusanyirizo.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yavuze ko mu mwaka wose haboneka umukamo w’amata ugera kuri litiro 21,367,465.

Mu rwego rwo kongera umukamo w’amata, aborozi bakanguriwe kororera mu biraro bigatuma inka zidakora urugendo rurerure zirisha ndetse zijya no gushaka amazi zo kuzuhira.

Bamwe mu borozi babigize umwuga bavuga ko mu rwego rwo kwirinda kubura ubwatsi ndetse n’amazi, bahinga ubwatsi bwamara kwera bakabusarura bukazingwa neza bukabinkwa ndetse abenshi bafite amazi mu nzuri zabo.

Back