Gatsibo: Gahunda ya Girinka yamuhinduriye ubuzima, ubu amaze kwiteza imbere.

Hahirwabake Vincent; ni umuturage utuye mu Mudugudu wa Gisaka, mu Kagari ka Nyamirama mu Murenge wa Gitoki wahawe inka muri gahunda ya Girinka Munyarwanda mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023/2024.

Uyu muturage avuga ko inka yamubereye imbarutso y’iterambere ry’urugo rwe aho ubu akama amata litiro 12 zimwe akazigurisha izindi we n’umuryango we bakazinywa; ati: Ntarahabwa inka muri Gahunda ya Girinka nari umukene cyane, ariko ubu inka yanjye nayifashe neza ibyara bwa mbere nditura ihita yima irongera ibyara ikimasa. Ubu mbayeho neza n’umuryango wanjye kuko mbona amata murugo ndetse ngasagurira isoko’’.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitoki Rugengamazi Steven avuga ko uyu muturage yahawe inka muri gahunda ya Girinka mu rwego rwo kumufasha kwikura mu bukene yari arimo ariko kugeza ubu amaze neza cyane.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buvuga ko kuva gahunda ya Girinka mu nyarwanda yatangizwa muri 2006, mu Karere ka Gatsibo hamaze kworozwa inka abaturage basaga ibihumbi 30.

Back