Gatsibo: Gahunda ya Girinka yabaye imbarutso y’iterambere ry’imibereho myiza y’Abaturage.
Gahunda ya Girinka munyarwanda yabaye imbarutso y’iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage kuva yatangizwa na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’uRwanda mu mwaka wa 2006.
Gahunda ya Girinka ireba abaturage batishoboye hirya no hino mu Karere, bakemezwa n’inteko y’abaturage hanyuma bagashyirwa ku rutonde rw’abazahabwa inka n’Akarere nkuko bishyirwa mu Mihigo ya buri mwaka w’ingengo y’imari.
Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024/2025, Akarere ka Gatsibo kahize koroza abaturage batishoboye 452, kugeza ubu hamaze gutangwa inka ku miryango itishoboye 521.
Kuva gahunda ya Girinka Munyawanda yatangizwa muri 2006, mu Karere ka Gatsibo hamaze gutangwa inka ibihumbi 24,127 zorojwe abaturage batishoboye kugirango bashobore kwiteza imbere binyuze mu kubona ifumbire n’amata.
Bamwe mu baturage bamaze guhabwa inka muri gahunda ya girinka bamaze kwiteza imbere binyuze mu gufata neza inka boroje kugirango zibagirire umumaro n’imiryango yabo.
Biteganyijwe ko, muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024/2025, umufatanyabikorwa Heifer azatanga inka 150 ku baturage batishoboye, kugeza ubu amaze gutanga inka 29.
Ubuyobozi bw’Akarere busaba abaturage bahabwa inka kuzifata neza zikabagirira umumaro aho zibaha amata n’ifumbire bakoresha mu bikorwa by’ubuhinzi mu rwego rwo kongera umusaruro.