Gatsibo: DOT Rwanda yakoze ubukangurambaga ku rubyiruko bwo kwihangira umurimo hifashishijwe ikoranabuhanga.
Abafashamyumvire ba Dot Rwanda bakanguriye abaturage biganjemo urubyiruko rukora ubucuruzi buciriritse bitabiriye imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa ry’Akarere ryatangiye kuva taliki ya 10-12 Kamena 2025 rifite insanganyamatsiko igira iti: ‘’ ‘’Ubufatanye mu rugendo rwo kwigira, twikura mu bukene’’.
Abafashamyumvire b’Umuryango utegamiye kuri Leta wa ‘’Dot Rwanda’’ bavuga ko batangiye kwigisha urubyiruko rufite ubucuruzi bukiri buto ingamba zo kwagura imishinga yabo ndetse bakabigisha no gukora serivise zitandukanye hifashishijwe ikoranabuhanga.
Bulonza Voolonte, ni umwe mu rubyiruko rwa Dot Rwanda rufasha urubyiruko rwo mu karere ka Gatsibo rufite imishinga mito bagahabwa ubumenyi bwo kwagura ub ucuruzi bwabo ndetse bakigisha n’ikoranabuhanga.
Iyi gahunda izamara amezi 9, bafite intego yo kwegera urubyiruko rukora imirimo y’ubucuruzi buciriritse bagera kuri 400.