Gatsibo: Bubakiwe inzu y’ibyariro ituma banoza serivise.
Ubuyobozi bw’Ikigo nderabuzima cya Gituza mu Murenge wa Kageyo bavuga ko bubakiwe inzu y’ibyariro bigatuma banoza serivise zijyanye n’ababyeyi batwite, abaje kubyara ndetse n’izindi serivise zikenerwa n’abagore.
Ikigo nderabuzima cya Gituza cyubatswe mu mwaka 1983 bivuze ko kimaze imyaka 42 kibayeho kandi gitanda serivise.
Abagore babonera serivise mu nzu y’ibyariro bubakiwe bavuga ko basigaye babona serivise nziza, ku gihe kandi yihuse kubera ko bayibonera ahantu hagutse bitandukanye na mbere.
Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024/2025, mu bigo nderabuzima 6 hubatswe inzu y’ibyariro mu rwego rwo kwagura ibigo nderabuzima no kunoza serivise zihatangirwa.