Gatsibo: Bishyize hamwe biyubakira Gare.
Abikorera bo mu Karere ka Gatsibo mu murenge wa Kabarore bishyize hamwe biyubakira ikigo kigezweho abagenzi bategeramo imodoka(Gare) kiba igisubizo cya benshi kuko cyabahaye akazi ndetse bamwe babona aho bakorera ibikorwa byabo bya buri munsi.
Iki kigo cyubatse mu Mujyi wa Kabarore rwagati, ukaba n’Umujyi mukuru w’Akarere ka Gatsibo. Iyi gare yashowemo imigabane n’abanyamuryango 34 biyemeje gukora iki gikorwa kibyara inyungu kizwi k’izina rya ‘’Gatsibo Car Park’’.
Utamuriza O. Betty, Umuyobozi wa Kompanyi ‘’Gatsibo Car Park’’ avuga ko iyi gare yari ijyanye n’igihe yari ikenewe cyane, ati: ‘’ Aho twari dufite gare mbere ntabwo hari heza kuko yari hagati y’amaduka ariko itubakiye ugasanga abantu n’ibintu byabo nta mutekano bifite. Tumaze kubona ko ari ikibazo twariyegeranyije nk’abaturage bikorera bo mu Karere ka Gatsibo tubona ko dukwiye kwiyubakira Gare nziza kandi igezweho’’.
‘’Gatsibo Car Park’’ igizwe n’imiryango y’ubucuruzi igera kuri 45 ikorerwamo n’abikorera batandukanye, bishyura imisoro neza kandi bakomeje gukora ubucuruzi bubateza imbere n’imiryango yabo.
Iki kigo gitegerwamo imodoka cyatanze akazi ku bantu basaga 200 barimo urubyiruko rukata amatike y’imodoka, abacuruzi bakorera mu mazu azengurutse gare, abatwara abantu n’ibintu kuri moto n’urubyiruko rucuruza ibintu bitandukanye muri Gare.
Gare ya Kabarore ‘’Gatsibo Car Park’’ yuzuye itwaye miriyoni 254,000,000 z’amafaranga y’uRwanda harimo n’igiciro cy’ubutaka yubatsweho, ikaba yaratangiye gukoreshwa mu kwezi kwa 8/2021.