Gatsibo: Binyuze mu mahugurwa bahawe, aborozi batangiye gukora ibikorwa byongera umukamo w’amata.
Bamwe mu borozi bo mu Karere ka Gatsibo bemeza ko kubera amahugurwa atandukanye bahawe y’ubworozi, yabahaye ubumenyi bwo gukora ibikorwa bitandukanye bibafasha kuzamura ubworozi bakora bagamije kubona umukamo w’amata uhagije.
Ibi byagarutsweho na bamwe mu borozi bo mu Karere ka Gatsibo ubwo basurwaga na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Ubuyobozi bw’Akarere n’Umuyobozi wa Ripple effect arikumwe n’itsinda rinini ry’abakozi bakorana n’aborozi umunsi ku wundi.
Iki gikorwa cyari kigamije gusura ibikorwa by’umushinga wa Ongera amata mu Karere ka Gatsibo ushyirwa mu bikorwa na Ripple Effect, ibi bikorwa byasuwe biri mu Mirenge ya Rugarama, Rwimbogo na Kabarore.
Umushinga wa Ongera amata ufasha aborozi mu bikorwa bitandukanye bifasha kongera umukamo w’amata binyuze mu bukangurambaga bwakozwe bwo kororera mu biraro, gutera ubwatsi no guha aborozi amahugurwa yo kubungabunga ubuziranenge bw’amata.
Uwamariya Dancille w’imyaka 59 y’amavuko, utuye mu Kagari ka Kanyangese mu Murenge wa Rugarama avuga ko mbere ataravugurura ubworozi bwe yabonaga umukamo w’amata wa litiro 3 gusa ku munsi none ubu aho yavugururiye ubworozi bwe abona umukamo wa litiro 42 ku munsi, akagemura ku ikusanyirizo litiro 37 ku munsi zivuye ku nka 2 gusa. Ati: ‘’ Ubu navuguruye ubworozi bwanjye, nubatse ibiraro, nateye ubwatsi bwa kijyambere kandi ndacyakomeza’’.
Rutaremara James, wororera mu Murenge wa Rugarama yahinze ubwatsi butandukanye bw’amatungo kuri hegitari 2.5 bumufasha kugaburira inka ze mu gihe cy’izuba ku buryo adahura n’ikibazo cy’ubwatsi.
Manirafasha Diogene wo mu Murenge wa Rwimbogo avuga ko yavuguruye ubworozi bwe nyuma yuko akanguriwe kubaka ibiraro bya kijyambere, ati: ‘’ Ubu mfite inka nkuru 10, muri zo, 5 zirakamwa zikampa umukamo wa litiro 70 ku munsi kandi mfite intumbero zo kongera umukamo w’inka zanjye mbinyujije mu bikorwa bitandukanye’’.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Pudence Rubingisa ashimira abafatanyabikorwa batandukanye bafasha aborozi gukora ibikorwa bitandukanye bituma umukamo w’amata wiyongera, asaba aborozi gukora ubworozi bufite intego.
Mu Karere ka Gatsibo habarurwa inka ibihumbi 71 ,483 zorowe n’aborozi 668 bororera ku buso bwa hegitari 7,075. Binyuze mu bukangurambaga bwakorewe aborozi, bakanguriwe gukoresha neza inzuri hahingwa kuri 70% na 30% z’ubutaka zikorerwaho ubworozi bwo mu biraro.