Gatsibo: Beretswe imikorere n’imikoreshereze y’icyumba ntangamakuru (Digital Information Center).
Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 4 Kamena 2025, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yakiriye itsinda rigizwe n’Ubuyobozi, abakozi n’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Burera gaherereye mu Ntara y’Amajyaruguru baje mu rugendoshuri rugamije kwiga imikorere n’imikoreshereje y’icyumba ntangamakuru (Digital Information Center).
Itsinda ry’abakozi b’Akarere ka Burera ryari riyobowe n’Umuyobozi w’Akarere Madamu Mukamana Soline arikumwe na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Burera Bizimungu Jean Baptise, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere, Perezida w’Ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’Akarere na bamwe mu bakozi b’Akarere.
Nyuma yo gukanira n’Ubuyobozi bw’Akarere, beretswe icyumba ntangamakuru basobanurirwa imikorere n’imikoreshereze y’iki cyumba kibika amakuru mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Bagirishya Vedaste, Umukozi ushinzwe imikorere n’imikoreshereze by’icyumba ntangamakuru mu Karere ka Gatsibo yavuze ko iki cyumba cyatangiye mu mwaka 2020 hakoreshwa uburyo busanzwe bw’impapuro, ariko muri Werurwe 2022 nibwo hatangijwe gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera Mukamana Soline yavuze ko kuba baratoranyije kuza kwigira ku Karere ka Gatsibo aruko bamenye amakuru ko Gatsibo ifite icyumba ntangamakuru kigezweho kandi gikora neza. Ati: ‘’Mu nzego z’ibanze dusabwa guhanga udushya no kwigiranaho, twasanze tugomba kuza hano kandi twabonye bimeze neza natwe tugiye kubikora iwacu ndetse nibiba na ngombwa tuzarushaho mu kubika amakuru azadufasha mu igenamigambi ry’Akarere’’.