Gatsibo: Basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kiziguro, boroza inka abaturage batishoboye.
Abayobozi n’Abakozi b’ikigo gishinzwe kugura no gukwirakwiza imiti mu Gihugu (Rwanda Medical Supply) basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kiziguro bunamira inzirakarengane zihashyinguye mu cyubahiro.
Itsinda ry’abayobozi n’abakozi b’ikigo gishinzwe kugura no gukwirakwiza imiti mu Gihugu bagera kuri 70 bakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage arikumwe na Perezida w’Umuryango Ibuka mu Karere ka Gatsibo Sibomana Jean Nepo.
Perezida wa Ibuka mu Karere ka Gatsibo Sibomana Jean Nepo yagarutse ku mateka y’itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Komine Murambi n’uruhare rw’Ingabo zahoze ari iza RPA zabohoye Igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.
Muri iki gikorwa, abayobozi n’abakozi b’ikigo gishinzwe kugura no gukwirakwiza imiti mu Gihugu boroje inka 4 abaturage barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye; zifite agaciro gasaga miriyoni 9 z’amafaranga y’uRwanda.
Mukaruhina Anne Marie, ni Umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi worojwe inka, atuye mu Mudugudu wa Kigomero, akagari ka Bukomane mu Murenge wa Gitoki yashimiye Leta yamworoje inka ibinyijije mu bafatanyabikorwa bayo avuga ko izamugirira umumaro imuha amata n’ifumbire.