Gatsibo: Basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ba Kiziguro biyemeza gutanga ubutumwa kubo bahagarariye.
Abanyamuryango bahagarariye abandi bagize ihuriro ry’imiryango 13 iharanira iterambere n’uburenganzira bw’Abagore n’Urubyiruko(YWEN) iterwa inkunga na Plan International Rwanda basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kiziguro bunamira inzirakarengane zihashyinguye mu cyubahiro.
Muri iki gikorwa, basobanuriwe amateka y’itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Komine Murambi yayoborwaga na Gatete Jean Baptise wahoze ari Burugumesitiri wa Komine Murambi, yahurijwe hamwe n’andi makomine akaba Akarere ka Gatsibo.
Jabo Jean Marie Vianney, Visi Perezida wa Ibuka mu Karere ka Gatsibo ati: ‘’ Jenoside yateguwe cyera kuko Abatutsi batotejwe kuva muri 1959 kugeza 1994 ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yashyirwaga mu bikorwa n’Ubuyobozi bwariho icyo gihe’’.
Nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kiziguro, abagize ihuriro ry’imiryango 13 iharanira iterambere n’uburenganzira bw’Abagore n’urubyiruko, bateye inkunga imiryango 6 itishoboye yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere bakora ibikorwa bitandukanye birimo ubuhinzi, ubworozi n’ubucuruzi. Batewe inkunga ya miriyoni imwe n’ibihumbi Magana abiri (1,200,000) y’amafaranga y’u Rwanda aho buri umwe yabonye ibihumbi Magana abiri.