Gatsibo: Basabwe kuzarangwa n’Umutuzo mu gihe cy’iminsi mikuru isoza umwaka tugiyemo.

Abakuru b’Imidugudu igize Akarere ka Gatsibo bakanguriwe kurushaho kwegera abaturage bagakangirirwa kuzarangwa n’Umutuzo mu gihe cy’iminsi mikuru isoza umwaka wa 2025 mu gihe cya Noheli n’Ubunani.

Ibi byasabwe n’Umuyobozi wa Polisi wungirije mu ntara y’Iburasirazuba CSP JB Rudasingwa bwo yaganiraga n’abakuru b’Imidugudu 602 y’Akarere ka Gatsibo bari bateraniye mu mwiherero w’Umunsi umwe wari ufite insanganyamatsiko igira iti: Duharanire kugira Umudugudu utarangwamo icyaha’’.

Hakorimana Marcel, Umukuru w’Umudugudu wa Nyagisa mu Kagari ka Kigasha mu Murenge wa Ngarama avuga ko kwegera umuturage ari ihame ku mukuru w’Umudugudu kuko ariho hari ipfundo ry’imiyoborere myiza n’imitangire ya serivise inoze.

Muri uyu mwiherero, abakuru b’imidugudu basabwe kurushaho kwegera abaturage bakumva ibibazo bafite ndetse bigashakirwa ibisubizo, bakomeza basabwa gukangurira abaturage kuzarangwa n’umutuzo mu gihe bazaba bizihiza iminsi mikuru isoza umwaka wa 2025.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yavuze ko Komite igize Umudugudu ari indorerwamo y’Imiyoborere y’Igihugu, ati: Murasabwa kwegera abaturage, mukumva ibibao bafite mukabikemura, hanyuma ibyo mudashoboye mukabyohereza mu nzego zibakuriye’’.

Back