Gatsibo: Basabwe gukomeza ingamba zo kurinda no kurengera umwana.

Inzego zitandukanye zirimo Ubuyobozi bw’Akarere, abafatanyabikorwa bafite inshingano zo kurinda no kurengera umwana n’inzego z’Umutekano bahuriye mu nama nyunguranabitekerezo ku kurinda no kurengera umwana.

Iyi nama yateguwe n’Ubuyobozi bw’Akarere kubufatanye n’Umufatanyabikorwa ‘’Hope and homes for children’’ ufite inshingano zo kurinda no kurengera umwana.

Mugabe Emmanuel, Umuyobozi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha/ RIB mu Karere ka Gatsibo yavuze ko ababyeyi bagomba kwigishwa gusubira ku nshingano zo kurera umwana no kumwigisha indagagaciro z’Umuco nyarwanda.

Umwana ni umuntu wese utarageza imyaka 18 y’amavuko; agomba kuba akirerwa n’ababyeyi, akarindwa ikintu cyose gishobora kubangamira uburenganzira bwe burimo kudakoreshwa imirimo mibi ahubwo akarushaho kurengerwa.

Abitabiriye inama basabwe gukangurira abo bahagarariye kuba ijisho rya mugenzi we mu rwego rwo gukumira ikintu cyose gishobora kubangamira uburenganzira bw’umwana.

Murerwa Betty, Umukozi w’Umuryango ‘’Hope and homes for children’’ yasabye inzego zitandukanye z’Ubuyobozi ndetse n’abafatanyabikorwa gukomeza guhuza imbaraga zo gufasha abana bafite ubumuga, mu miryango imwe n’imwe itabitaho nkuko bikwiye kubera uko baba baravutse.

Ubuyobozi bw’Akarere busaba abaturage gufata ingamba zo kurinda no kurengera umwana zirimo: Gutanga amakuru ku gihe no kubungabunga ibimenyetso by’icyaha kiba cyakorewe umwana.

Back