Gatsibo: Baguze ikibanza biyubakira ibiro by’Umudugudu.

Abaturage b’Umudugudu wa Kabeho mu Kagari ka Ngarama mu Murenge wa Ngarama biyubakiye ibiro by’Umudugudu kugirango babone aho batangira serivise ku baturage. Iki gitekerezo cyaturutse ku mukuru w’Umudugudu kuko yatangiraga serivise ku baturage iwe murugo ntibitange isura nziza.

Gakwaya Gerald, Umukuru w’Umudugudu wa Kabeho mu Kagari ka Ngarama mu Murenge wa Ngarama avuga ko yagize igitekerezo cyo kubaka ibiro by’Umudugudu akakigeza kuri komite bakorana ndetse no kubaturage, baguze ikibanza bishakamo ubusobozi bwo kwiyubakira ibiro by’Umudugudu.

Umugudugu wa Kabeho utuwe n’abaturage 1888 barimo abagabo 722 n’abagore 1,166 batuye mu ngo 453 bari mu masibo 17.

Ubwo yatahaga ku mugaragaro ibiro by’Umudugudu wa Kabeho, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yashimiye ubufatanye bw’abaturage b’Umudugudu wa Kabeho mu kwishakamo igisubizo cyo kwishakamo ubushobozi bwo kwiyubakira ibiro by’Umudugudu.

Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko mu gihe cy’ibyumweru 2 gusa, ibiro by’Umudugudu wa Kabeho bizaba byaragejejwemo umuriro w’amashanyarazi kugirango bashobore gukora imirimo yabo neza.

Ibiro by’Umudugudu wa Kabeho byuzuye bitwaye miriyoni zisaga 16 z’amafaranga y’uRwanda harimo n’igiciro cy’ikibanza.

Back