Gatsibo: Ba mutima w’urugo basinyanye imihigo n’Ubuyobozi bw’Akarere ya 2025/2026.

Abagize Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Gatsibo basinyanye imihigo ya ba Mutima w’urugo n’Ubuyobozi bw’Akarere bwari buhagarariwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu.

Iki gikorwa cyakozwe kuri uyu wa Kane taliki ya 28 Kanama 2025, mu nama rusange y’Inama y’Igihugu y’abagore yitabiriwe n’Abayobozi b’Akarere bungirije n’abagore bahagarariye abandi baturutse hirya no hino mu Mirenge igize Akarere ka Gatsibo.

Mu mihigo 7 yasinwe harimo 2 yo mu bukungu, 3 mu mibereho myiza n’indi 2 yo mu miyoborere myiza n’Ubutabera.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Sekanyange Jean Leonard yasabye abagize Inama y’Igihugu y’abagore ku nzego zitandukanye kuba imbarutso y’iterambere binyuze ku gukumira amakimbirane yo mu muryango.

Bishyika Oliver, Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abagore mu Karere ka Gatsibo yavuze ko iyi mihigo izakorerwa ku rwego rw’Umudugudu hagamijwe kuzamura iterambere ry’imibereho myiza ishingiye ku muryango.

Back