Gatsibo: Amarushanwa y’Umurenge Kagame Cup 2025/2026 yongeye yagarutse.

Amarushanwa y’Umurenge Kagame Cup yongeye yagarutse aho ahuza amakipe y’Imirenge kuva kuri 1/8 cy’irushanwa kugeza habonetse ikipe yahize ayandi ku rwego rw’Akarere, hagakurikiraho gutomborana hagati y’utundi Turere two mu Ntara.

Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026, amarushanwa y’Umurenge Kagame Cup yatangiye taliki ya 16 Mutarama 2026 ku bibiga bitandukanye byo hirya no hino mu Mirenge igize Akarere ka Gatsibo.

Atangiza aya marushanwa ku rwego rw’Akarere ku Kibuga cya Gakenke mu Murenge wa Kiramuruzi, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu Sekanyange Jean Leonard yasabye abaturage kuzitabira aya marushanwa kuko afite izina rikomeye ry’Umukuru w’Igibhugu.

Amarushanwa y’Umurenge Kagame Cup, aba umwanya mwiza w’ubukangurambaga kuri gahunda zitandukanye za Leta kuko yitabirwa n’abaturage benshi binger zitandukanye ariko baba biganjemo urubyiruko.

Kuri iri rushanwa ry’Umurenge Kagame Cup rya 1/8, amakipe y’abagore yatambutse ni:  Ngarama, Gitoki, Muhbura, Rwimbogo, Kageyo, Kiziguro, Remera na Murambi. Mu bagabo, hatsinze: Kabarore, Gitoki, Muhura, Rwimbogo, Ngarama, Kiramuruzi, Remera na Murambi. 

Back