Gatsibo: Amakusanyirizo 3 y’amata agiye guhabwa ubwatsi bwongera umukamo na Biogaz ku borozi 400.
Kuri uyu wa Kane taliki ya 31 Nyakanga 2025, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yakiriye Umuyobozi wa UNDP mu Rwanda arikumwe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba baganira ku bikorwa bitandukanye byo guteza imbere abaturage by’umwihariko aborozi.
Muri iyi gahunda yo gufasha aborozi kubona ubwatsi bwa Kijyambere bwa Hydroponic bwunganira imirire y’amatungo bugatuma inka itanga umukamo mwinshi ugereranyije n’inka yarishije ubwatsi busanzwe.
Biteganyijwe ko ku makusanyirizo ya Kibondo riherereye mu Murenge wa Kabarore, Ikusanyirizo rya Kiramuruzi ndetse na Ngarama azahabwa ubwatsi bwo mu bwoko bwa Hydroponic bugaburirwa inka nk’inyongera mirire bugatuma inka itanga umukamo mwinshi.
Iyi gahunda yo gufasha aborozi kandi, abarozi bagera kuri 400 bazahabwa amashyiga ya Kijyambere ya Biogaz azabafasha kutangiza ibidukikije ndetse no kurondereza ibicanwa bigatuma badasohora amafaranga menshi ku bicanwa.
Mu rwego rwo guhangira umurimo abaturage, urubyiruko 30 ruzahabwa akazi ko gukurikirana ubwatsi bwa Hydroponic ku makusanyirizo 3 ya Kibondo, Ngarama na Kiramuruzi.
Umushinga wo kwegereza aborozi ub watsi bw’amatungo yabo buzahingwa ku makusanyirizo, uzaterwa inkunga na Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi uzamara imyaka 5 ibinyujije muri RDDP2; naho kwegereza aborozi 400 amashyiga ya Kijyambere/ Biogaz uzashyirwa mu bikorwa na UNDP uzamara amezi 4.