Gatsibo: Akarere ka Gatsibo kari ku ijanisha rya 78% mu guha abaturage amazi meza.

Mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2024/2025, mu Karere ka Gatsibo hubatswe imiyoboro 2 y’amazi yatanze amazi meza ku baturage batandukanye mu Karere.

Hubatswe imiyoboro y’amazi 2 irimo kwagura umuyoboro w’amazi wa Minago wahaye amazi meza abaturage bo mu Mirenge ya Rwimbogo na Rugarama ufite uburebure bwa KM 111 ufite amavomo rusange 64 arimo amashya 59 hamwe na 5 yasanwe.

Muri uyu mwaka kandi, hubatswe umuyoboro w’amazi wa Busetsa mu Murenge wa Kageyo ufite uburebure bwa Km 23 ukaba ufite amavomo rusange 19 avomwaho n’abaturage.

Kugeza ubu, Akarere ka Gatsibo kari ku ijanisha rya 78% mu guha amazi meza abaturage b’Akarere bangana na 551,164.

Imiyoboro y’amazi ya Rwabigeyo B, Minago, Nyakagera- Kaniga – Gahama yafatiweho iha amazi meza abaturage bo mu Midugudu 12 yo mu Murenge wa Gitoki ifite uburebure bwa KM 14 n’amavomo 11 akoreshwa n’abaturage.

Back