Gatsibo: Akarere gafite intego yo gutera ibiti bisaga miriyoni 2 muri uyu mwaka.

Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026, Akarere ka Gatsibo gafite intego yo gutera ibi hirya no hino mu Karere bisaga miriyoni 2 birimo iby’imbuto, ibivangwa n’imyaka ndetse n’ibindi bizaterwa ku misozi ihanamye mu rwego rwo gukumira isuri itwara ubutaka bw’abaturage.

Ni ubutumwa bwatanzwe taliki ya 18 Ukuboza ubwo hakorwaga umuganda wihariye w’urubyiruko hirya no hino mu Karere, ku rwego rw’Akarere wakorewe mu Kagari ka Munini mu Murenge wa Rwimbogo kuri site ya Kabeza.

Kuri iyi tariki, mu Karere kose hatewe ibiti bivangwa n’imyaka bigera ku bihumbi bitandatu (6,000), akarere kakaba gafite intego yo gutera ibiti bisaga miriyoni 2 muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026.

Umuganda w’urubyiruko witabiriwe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Pudence Rubingisa arikumwe n’abagize inama y’umutekano itaguye y’Intara, Ubuyobozi bw’Akarere n’abaturage bari biganjemo urubyiruko.

Guverineri Rubingisa, yakanguriye abaturage kubungabunga ibiti byatewe kugirango bizabe igisubizo cy’ikibazo cy’isuri itwara ubutaka bw’abaturage, anabasaba kurushaho kunoza isuku yo kumubiri, aho batuye n’aho bakorera.

Back