Gatsibo: Ahantu hahurira abantu benshi hakorerwa ubugenzuzi mu rwego rwo kwimakaza isuku.

Mu rwego rwo kwimakaza isuku n’isukura y’ahantu hatandukanye hahurira abantu benshi, Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bwashyizeho ingamba z’isuku n’isukura kugirango hirindwe indwara zishobora gukomoka ku isuku nke.

Mu hantu harurira abantu benshi hagera kuri 735 hari mu mirenge itandukanye igize Akarere ka Gatsibo harimo: Ibigo by’amashuri bigera kuri 202, amavuriro ya Leta n’ayigenga agera kuri 66, amasoko 19, ibigo abagenzi bategeramo imodoka(Gare) 2, inyubako z’ubuyobozi 115, insengero 202, amahoteli / moteli, utubari n’amaresitora agera ku 129.

Mu ngamba zashyizweho n’Ubuyobozi bw’Akarere mu rwego rwo kunoza isuku n’isukura, hashyizweho igitondo cy’isuku ikorwa nibura rimwe mu cyumweru igakorerwa ahantu hahurira abantu benshi.

Mu zindi ngamba zashyizweho kugirango hanozwe isuku n’isukura, hubatswe ikimoteri cya Kijyambere gihurizwamo imyanda itandukanye yakuwe mu Karere hose, igashyirwa ahabugenewe irimo ibora n’itabora. 

Ub uyobozi bw’Akarere buvuga ko iyo utembereye hirya no hino mu Mirenge igize Akarere ka Gatsibo cyane cyane ahantu hahurira abantu benshi ndetse no muri santeri z’ubucuruzi no kumihanda uhasanga za puberi zikusanyirizwamo imyanda mu rwego rwo kurinda abaturage kuyijugunya aho babonye.

Back