Gatsibo: Aborozi basabwe kwirinda kuvogera ikigo cya Gisirikari cya Gabiro.

Aborozi basaga 300 bahagarariye abandi bo mu Karere ka Gatsibo bakanguriwe kwirinda kuvogera ikigo cya Gisirikari cya Gabiro bajya kuragiramo, gucukura amabuye y’agaciro no gushakamo inkwi.

Ubu butumwa bwahawe aborozi buhagarariye abandi bahuriye munama yabahuje na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba arikumwe n’abagize inama y’umutekano itaguye y’Intara n’Ubuyobozi bw’Akarere taliki ya 22 Gicurasi 2025.

Aborozi bakanguriwe gukomeza kubahiriza amabwiriza bahawe yo kwahira ubwatsi bw’amatungo mu Kigo cya Gisirikari cya Gabiro mu rwego rwo gufasha aborozi kugaburira amatungo yabo.

Mu Karere ka Gatsibo habarurwa inka ibihumbi 71,483 zirimo inyarwanda 20,988, inka za Kijyambere 2,181 n’inka zivanze ibihumbi 48,314 zororerwa mu nzuri 668 ndetse no mu biraro. Mu Karere ka Gatsibo abaturage bagera kuri 53.7% ni aborozi b’amatungo maremare n’amagufi.

Kugeza ubu, mu Karere ka Gatsibo hamaze guterwa intanga inka 3,131 bingana na 89% ku zari ziteganyijwe muri uyu mwaka w’ingengo y’imari ya 2024/2025.

Usibye inka zorojwe imiryango itishoboye muri gahunda ya Girinka munyarwanda, hari imiryango 722 yorojwe amatungo magufi kuri 500 yari iteganyijwe.

Back