Gatsibo: Abikorera (PSF) bitoreye abayobozi bashya bazakora manda y’imyaka itatu.
Mu karere ka Gatsibo urugaga rw’abikorera bitoreye abayobozi bashya nyuma yuko abacyuye igihe basoje manda yabo.
Ni kuri uyu wa kabiri taliki ya 13 Gashyantare 2018 komite z’abikorera ku rwego rw’imirenge igize Akarere ka Gatsibo bagera kuri 88 bahuriye ku rwego rw’Akarere kugira ngo bitoremo abayobozi bazabahagararira ku rwego rw’Akarere.
Ku mwanya wa prezida hatowe Nkusi Charles, vice prezida wa mbere hatorwa Muneza Jean Bosco na Ingabire Rosine watorewe ku mwanya wa visi prezida wa kabiri.
Ku rwego rw’akanama nkemurampaka hatowe abantu barindwi barimo Munyandekwe Francois wanatowe kuba umuyobozi w’ako kanama,Kanyamihigo Fidele,Musabyamahoro Jacqueline, Kagabo Emmanuel,Ngabonziza Antoine,Gahigi Emmanuel na Bagirubwira Laurent.
Nyuma y’amatora, Manzi Theogene Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yashimye uburyo amatora yagenze neza kandi abayitabiriye bakitorera abayobozi bazabafasha kuzamura urugaga rw’abikorera.
Buri mukandida yiyamamazaga yavugaga ko natorwa azazamura imyumvire y’abikorera b’Akarere ka Gatsibo kugirango barusheho kwibumbira hamwe bakora ibikorwa by’iterambere bizamura Akarere n’abagatuye.
Aya matora yitabiriwe n’intumwa y’urugaga rw’abikorera (PSF) ku rwego rw’Igihugu n’inzego zitandukanye zikorera mu karere.