Gatsibo: Abikorera boroje inka Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye.

Kuri uyu wa Kabiri taliki ya 17 Kamena 2025, ihuriro ry’abikorera (PSF) bo mu Mirenge 14 igize Akarere ka Gatsibo boroje inka Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye.

Ni igikorwa cyakozwe mu gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro 31 Jenoside yakorewe Abatutsi aho ibyiciro bitandukanye bisura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kiziguro ndetse bagasura n’imwe mu miryango y’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye.

Ku rwego rw’Akarere, ihuriro ry’Abikorera ryo mu Karere ka Gatsibo binyuze mu Mirenge; hatanzwe inka 14 mu rwego rwo koroza Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye mu rwego rwo kubafata mu mugongo no kubafasha kwikura mu bukene.

Ndagijimana Celestine, ni umwe mu borojwe inka nk’umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi utishoboye; ati: ‘’Ndashimira Perezida wa Repubulika watangije gahunda ya Girinka Munyarwanda, ubu mbonye inka ndumva nishimye cyane kandi ndabasezeranya gufata neza iyi nka kandi nyitezeho byinshi birimo: Amata n’ifumbire’’.

Bagaza Tom, Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Gatsibo yavuze ko iki gikorwa cyo koroza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye ari umuhigo bahize bakora buri mwaka; ati: Ndashimira cyane Umukuru w’Igihugu watangije gahunda ya Girinka munyarwanda, natwe nk’abikorera twiyemeje gushyigikira iyi gahunda’’.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yashimiye abagize urugaga rw’Abikorera mu Karere ku ruhare rwabo mu kuzamura iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage; ati: ‘’Gahunda ya Girinka Munyarwanda yatangijwe n’Umukuru w’Igihugu cyacu, kuva muri 2006 kugeza ubu, mu Karere ka Gatsibo hamaze gutangwa inka zigera ku bihumbi 30’’.

Back