Gatsibo: Abayobozi n’abakozi b’ibigo bishamikiye ku Karere basabwe gucunga no gukoresha neza umutungo wa Leta.

Abayobozi n’abakozi b’ibigo bishamikiye ku Karere basabwe gucunga no gukoresha neza umutungo wa Leta mu bikorwa bitandukanye bakora bigamije gufasha umuturage kwiteza imbere. Ibi bigo birimo: Imirenge, ibigo by’amashuri, ibitaro n’ibigo nderabuzima.

Ubu butumwa bwatangiwe mu nama ngishwanama yateranye kuri uyu wa Gatanu taliki ya 25 Nyakanga 2025 yari igamije gukangurira abayobozi b’abakozi b’ibigo bishamiye ku Karere bihabwa ingengo y’imari.

Ubwo yatangizaga iyi nama, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yasabye abayobozi n’abakozi b’ibigo bishamikiye ku Karere birimo Imirenge, ibitaro, ibigo nderabuzima n’ibigo by’amashuri kunoza serivise baha abaturage.

Ibigo bishamikiye ku Karere byasabwe gucunga no gukoresha neza umutungo wa Leta hashyirwa imbere ibikenewe cyanekurusha ibindi. 

Abitabiriye iyi nama, bahawe amahugurwa ashingiye ku itegeko rigenga amasoko ya Leta nomero 031/2022 ryo kuwa 21/11/2022 n'iteka rya Ninisitiri nomero 001/23/10TC  ryo ku wa 10/10/2023 rishyiraho amabwiriza angenga amasoko ya Leta.

Back