Gatsibo: Abayobozi n’abafatanyabikorwa basuye bimwe mu bice by’amateka yo kubohora Igihugu.
Abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Gatsibo,abafatanyabikorwa n’abakozi b’Akarere ka Gatsibo basuye umuhora w’amateka yo kubohora Igihugu kugirango barusheho kusobanukirwa amateka no kongera imbaraga mu byo bakorera abaturage.
Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu taliki ya 5 Kanama 2022,ubwo hasurwaga umupaka wa Kagitumba aho urugamba rwo kubohora Igihugu rwatangirijwe taliki ya 1 ukwakira 1990,nyuma hasuwe indaki iherereye Gikoba mu murenge wa Tabagwe aho Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yabaga mu gihe yayoboraga urugamba.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard avuga ko gusura ibice bigize amateka yo kubohora Igihugu byubakamo abayobozi n’abakozi indagagaciro yo kumvira,ubwitange no kwihanganira ibihe banyuramo bari mu kazi.
Bashana Medard yasobanuriye abayobozi n’abakozi b’Akarere ka Gatsibo amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu ko yatangiriye ku mupaka wa Kagitumba nyuma urugamba rukajya ruyoborerwa muri Gikoba mu murenge wa Tabagwe mu karere ka Nyagatare .
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kageyo yavuze ko gusura ibice by’amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu bibongerera ubumenyi,kwitangira abaturage,kwihangana n’ibindi bishobora guteza imbere abaturage.
Bamwe mu bayobozi bahagarariye abandi bitabiriye umwiherero,biyemeje gutegura neza gahunda yo kujyana abo bayobora gusura ibice by’amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu kugirango barusheho gusobanukirwa aho Igihugu cyavuye.
Pasiteri Eugen Twagirimana wo mu itorero rya Revelation mu Rwanda yavuze ko byaba byiza nk’abayobozi b’amadini n’amatorero basura ibi bice kugirango bamenye amateka y’Igihugu nabo bayabobanurire abo bayobora.Ati’’Nyuma yo kumenya amateka tuzategura neza abayobozi b’amatorero yacu tubazane basure aha hantu,kuko hari ubumenyi bwinshi twebwe twahakuye’’.