Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 01/11/2017 mu Karere ka Gatsibo habaye Inama Mpuzabikorwa y'Akarere (General Assembly) yahuje abayobozi batandukanye mu nzego z'ibanze n'ibyiciro byihariye kuva ku Mudugudu kugera ku Karere, PSF, societe civil, inzego z'Umutekano ku Karere n'abashyitsi baturutse ku rwego rw'Igihugu n'urw'Intara. Umushyitsi mukuru yari Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba Bwana Mufuruke Fred.
Muri iyi nama, hamuritswe:Inshamake y'ibyagezweho mu mwaka w'imihigo wa 2016-2017 n' imihigo iteganyijwe muri 2017-2018;Hagaragajwe bimwe mu byakozwe muri uku kwezi kw'Imiyoborere, ibyiza byasuwe byakwigirwaho, ibitameze neza n'aho bigaragara bikwiye kunozwa, buri rwego bireba rusabwa kubikosora;Hatangajwe uko imirenge yakurikiranye mu kwesa imihigo ya 2016-2017 habaho no guhemba indashyikirwa;Hasinywe imihigo ku nzego zitandukanye kuva ku muryango kugera ku Karere.
Abitabiriye basabwe gukomeza ubufatanye no gukoresha imbaraga zidasanzwe mu gushyira mu bikowa gahunda zigamije guhindura ubuzima bw'umuturage n'izindi gahunda zose za Leta ziteganijwe hifashishijwe amasibo.
Inama yitabiriwe n'abantu:790/791 bari bateganijwe bingana na:99,8%
Amwe mu mafoto y'umunsi:

Mukamana Marcelline, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Remera asinyana Imihigo na Gasana Richard, Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo.

Mufuruke Fred, Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba atanga ibihembo

Mufuruke Fred, Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba afata ifoto y'urwibutso n'abanyamabanga Nshingwabikorwa b'imirenge yahize iyindi.

Ifoto y'urwibutso y'abayobozi