Gatsibo: Abayobozi b’ibitaro bahawe ikiganiro cyo kurwanya no gukumira ihohotera rishingiye ku gitsina.
Abayobozi n’abakozi b’ibitaro bya Ngarama na Kiziguro bahawe ikiganiro ku kurwanya no gukumira ihohotera rishingiye ku gitsina n’icuruzwa ry’abantu gifite insanganyamatsiko igira iti: ‘’Twubake umuryango uzira ihohotera’’.
Iki kiganiro cyatanzwe kuri uyu wa Kabiri taliki ya 9 Ukuboza 202 bo5 ku bayobozi n’abakozi mu bitaro bya Ngarama na Kiziguro cyatanzwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madamu Mukamana Marceline na Dr. Eric Niyongira Mandela, umukozi wa Kundwa Health.
Mukamana Marcel, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yavuze ko iki kiganiro cyahawe abakozi bo mu bigo bya leta n’ibyigenga mu rwego rwo kurwanya no gukumira ihohotera rishingiye ku gitsina.
Abayobozi n’abakozi bo mu bitaro bya Kiziguro na Ngarama bavuze ko mu nshingano bafite ziyongera ku kuvura abarwayi harimo no kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina mu bakozi ndetse no mu barwayi bagana ibitaro.