Gatsibo: Abayobozi, abarimu n’abanyeshuri basabwe kwita ku isuku n’isukura mu bigo by’amashuri.

Ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bw’isuku n’isukura mu mashuri bwiswe Fresheri ku ishuri bwateguwe n’minisiteri y’uburezi/ MINEDUC, basabwe kwita ku isuku yo mu kigo cy’ishuri, mu ishuri imbere, ku myambaro ndetse no kwisukura ku mubiri.

Ni ubutumwa bwatanzwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Sekanyange Jean Leonard ubwo yatangizaga ubukangurambaga bw’isuku n’isukura mu kigo cy’ishuri cya ES APEM Ngarama giherereye mu Murenge wa Ngarama.

Mukamparirwa Claudine, Umuyobozi w’ikigo cy’ishuri cya ES Ngarama yavuze ko mu kigo abereye umuyobozi bagiye kurushaho kwita ku isuku n’isukura mu kigo, ati: Nyuma yo guhabwa ubutumwa n’Ubuyobozi bw’Akarere budushishikariza kwita ku isuku n’isukura, twiyemeje natwe kurushaho gukangurira abarezi n’abanyeshuri kwita ku isuku iherereye ku mubiri, imyambaro, mu ishuri ndetse no murugo iwabo kuko isuku ari isoko y’ubuzima’’.

Biteganyijwe ko ubu bukangurambaga bw’isuku n’isukura mu bigo by’amashuri buzasozwa taliki ya 31 Werurwe 2026. 

Mu Karere ka Gatsibo hari ibigo by'amashuri 202 birimo aya Leta 88, afatanya na Leta kubw'amasezerano 61 n'ayigenga 53.

Back