Gatsibo: Abatwara abantu kuri moto bahawe ikiganiro cy’ubukangurambaga ku kurwanya no gukumira ihohotera rishingiye ku gitsina.
Urubyiruko rutwara abantu kuri moto ruzwi rya ’’Abamotari’’ rwahawe ikiganiro ku bukangurambaga bwo kurwanya no gukumira ihohotera rishingiye ku gitsina n’icuruzwa ry’abantu.
Ni ubutumwa bwatanzwe muri gahunda y’ubukangurambaga bw’iminsi 16 yo kurwanya no gukumira ihohotera rishingiye ku gitsina bufite insanganyamatsiko igira iti: ‘’Twubake umuryango uzira ihohotera’’ bwatangiye taliki ya 25 Ugushyingo bukazageza taliki ya 10 Ukuboza 2025.
Mu butumwa bahawe burimo kurwanya , gukumira ihohotera rishingiye ku gitsina n’icuruzwa ry’abantu bashishikarizwa gutanga amakuru ku gihe mu gihe babonye aho rigiye kuba.
Nzirasanaho Theoneste, ni umwe mu batwara abantu kuri moto ukorera mu Murenge wa Kabarore avuga ko we na begenzi be bakwiriye kuba abafatanyabikorwa beza mu kurwanya iki kibazo cy’ihohotera.
Sekanyange Jean Leonard, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu ubwo yaganiraga n’urubyiruko rutwara abantu kuri moto bwo mu Mirenge ya Muhura, Gasange na Kageyo yagarutse ku ruhare rwabo mu kurwanya no gukumira ihohotera rishingiye ku gitsina.