Gatsibo: Abaturage biyubakiye ibiro by’Akagari kugirango bahererwe serivise heza ahasobanutse.

Abaturage b’Akagari ka Nyamirama mu Murenge wa Gitoki bashyikirijwe ibiro by’Akagari bagizemo uruhare runini mu kukubaka mu rwego rwo kunoza serivise no kuyitangira ahantu hasobanutse.

Kuri uyu wa Kabiri taliki ya 1 Mata 2025, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yatashye ku mugaragaro ibigo by’Akagari ka Nyamirama mu Murenge wa Gitoki kubatswe n’Akarere ndetse hajyaho uruhare runini rw’abaturage.

Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Umurenge wa Gitoki Rugengamanzi Steven yavuze ko mbere yuko hubakwa ibiro by’Akagari ka Nyamirama kakoreraga ahantu habi hatajyanye n’icyerekezo Igihugu cyacu kirimo, ubwo rero twishatsemo ibisubizo dufatanyije n’abaturage bacu twiyubakira ibiro by’Akagari byiza.

Divine Umurerwa, ni umwe mu bikorera bo mu Kagari ka Nyamirama mu Murenge wa Gitoki, yagize ati ‘’ Tumaze kubona ko ibiro by’Akagari kacu kataduheshaka ishema, binyuze mu bukangurambaga, twebwe nk’abikorera twabyumvise rugikubita dutanga umusanzu twiyubakira aho dusabira serivise heza kandi haduhesha icyubahiro nk’abaturage basobanutse’’.

Suzana Mugirente, ni umwe mu baturage batuye Akagari ka Nyamirama mu Murenge wa Gitoki, yagize ati: ‘’ Twebwe nk’abaturage twishatsemo ibisubizo dutanga umusanzu wacu twiyubakira akagari keza, turashimira Ubuyobozi bwiza dufite buturebera hahazaza hacu heza kandi bukatwigisha kwishakamo ibisubizo’’.

Gasana Richard, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo yashimiye abaturage ku ruhare rwabo bagaragaje mu kwiyubakira ibiro by’Akagari, abasaba gukomeza kubungabunga ibikorwaremezo bakomeje kugezwaho na Leta birimo umuriro w’amashanyarazi, amazi ndetse n’imihanda.

Back