Gatsibo: Abaturage begerejwe serivise za MTN

Abaturage b’Akarere ka Gatsibo cyane cyane abo mu Mirenge ya Kabarore , Kiramuruzi , Muhura na Ngarama bavuga ko begerejwe serivise za MTN basigaye babonera hafi batarinze gukora ingendo ndende bajya gushaka serivise.

Mu mwaka itatu ishize, mu Karere ka Gatsibo nta serivise za MTN zahatangirwaga ariko ubu hirya no hono mu Karere uhasanga ibiro cya MTN cg abikorera ku giti cyabo bakorana na MTN batanga serivise ku baturage, ibi bikaba byaraguye itumanaho mu baturage.

Nkusi Charles, ni umuturage watuye mu Murenge wa Kabarore kuva mu 1994 kugeza ubu, yavuze ko ubu kubera ikoranabuhanga ryegerejwe abaturage, Isi yabaye umudugudu ati: ‘’Cyera nta serivise za MTN twaboneraga hano, byadusabaga kujya mu turere twa Nyagatare na Kayonza cyangwa bamwe bagahitamo kujya ku cyicaro gikuru cya MTN i Kigali. Ubu serivise za MTN zaratwegereye, iyo umuntu agize ikibazo gihita gikemuka ako kanya’’.

Kugeza, mu Karere ka Gatsibo hari amashami rya MTN akorera mu Mirenge ya Kabarore, Kiramuruzi, Muhura na Ngarama. Aya mashami afasha abaturage bo mu Mirenge itandukanye y’Akarere ka Gatsibo kwegerezwa serivise za MTN.

Back