Gatsibo: Abaturage batishoboye baremewe amabati y’isakaro.

Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari ya 2025/2026, mu Karere ka Gatsibo kahize umuhingo wo gushakira icumbi abaturage batishoboye bari hirya no hino mu Mirenge igize Akarere ka Gatsibo. Biteganyijwe ko hazubakwa amazu 43 ndetse hagasanwa agera kuri 970.

Dusenge Yvette, Umuyobozi w’ishami rishinzwe iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage yavuze ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026, Akarere ka Gatsibo kaguze amabati agera ku bihimbi 15 azafasha kubakira abaturage batishoboye.

Ati: ‘’ Mu rwego rwo kubonera abaturage batishoboye icumbi, Akarere kashoye amafaranga y’uRwanda agera kuri miriyoni 184,500 mu kugura amababi agera ku bihumbi 15 hagamijwe kubaka amazu 43 ndetse no gusana agera kuri 970’’.

Ubwo hizihizwaga umunsi w’intwari z’Igihugu ku nshuro ya 32, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo yavuze ko Ubuyobozi bwiza bw’uRwanda bwahisemo gushyira umuturage ku isonga, abona ibikenewe byose kugirango ashobore kugira imibereho myiza.

Back