Gatsibo: Abaturage basigaye bakora amasaha menshi kubera imihanda icaniye kugeza mu makaritsiye.

Abaturage bo mu Karere ka Gatsibo cyane cyane mu Mijyi yo mu Mirenge ya Kabarore, Kiramuruzi, Muhura, Kiziguro na Gasange basigaye bakora amasaha y’ikirenga kubera ko bagenda mu Mihanda ya Kaburimbo imwe muri yo icaniye amatara y/umuriro w’amashanyarazi.

Byumwihariko mu Mujyi wa Kabarore hakomeze imihanda ya Kaburimbo izengurutse umujyi wa Kabarore kandi ikaba icaniye amatara y’umuriro w’amashanyarazi.

Nkusi Charles, ni umuturage wo mu Murenge wa Kabarore, avuga ko kubera umuriro w’amashanyarazi babonye basigaye bakora amasaha y’ikirenga kuko nta mpungenge baba bafite zo kugenda ninjoro.

Ati: ‘’ Cyera amasaha yageraga saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, tugatangira gukinga ubucuruzi bwacu tugataha kubera imihanda mibi twanyuragamo ndetse hari n’umwijima ariko ubu abikorera tugeza mu masaha akuze kuko nta mpungenge z’umutekano tuba dufite kuko twakorewe imihanda ya kaburimbo ndetse icaniye n’umuriro w’amashanyarazi’’.

Umujyi wa Kabarore uzengurutswe na Kaburimbo ireshya na Km 8.63 ikaba inacaniye umuriro w’amashanyarazi ku mihanda, ibi byafashije abaturage kwagura ibikorwa by’iterambere birimo ubucuruzi ndetse no kubaka amazu agezweho.

Back