Gatsibo: Abaturage basabwe kutangiza ibidukikije bacukura mu buryo butemewe n’Amategeko.
Abaturage bo mu Karere ka Gatsibo basabwe kutangiza ibidukikije bacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko, ahubwo bakarushaho gukora kinyamwuga bakora mu buryo bwemewe n’amategeko.
Ni ubutumwa bwahawe abaturage bo mu Kagari ka Kanyangese Umurenge wa Rugarama ubwo hari hasojwe umuganda rusange wakozwe kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 26 Mata 2025 usoza ukwezi kwa Mata.
Mu bikorwa byakozwe byibanze ku gusiba imyobo yacukuwemo amabuye y’abaciro mu buryo butemewe n’amategeko hagasigara ibinogo bishobora dutera impanuka ku baturage ndetse n’isukuri ishobora gutwara ubutaka bw’abaturage.
Gasana Richard, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo yasabye abaturage kutangiza ibidukikije bacukura mu buryo butemewe n’amategeko ahubwo bakibumbira mu makoperative bakarushaho gukora neza, ati: ‘’ Ndabasaba ko mwahagarika kwangiza ibidukikije mucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko, uyu munsi twaje gusiba iyi myobo kugirango idatera impanuka ndetse n’isukuri ishobora kumanuka kuri uyu musozi igatwara ubutaka bw’abaturage’’.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba wari wifatanyije n’abaturage mu muganda usoza ukwezi kwa Mata 2025, yasabye abaturage kugira umuco wo kwigira bishakamo ibisubizo by’iterambere ry’imibereho myiza yabo’’.
Mu bundi butumwa bwahawe abaturage n’inzego zitandukanye burimo: Kurushaho kwicungira umutekano, kwirinda amakimbirane yo mu muryango no kwishyura ubwisungane mu kwivuza na Ejoheza ku gihe.