Gatsibo: Abaturage basabwe gutanga amakuru hakumirwa amakimbirane mu miryango.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri taliki ya 2 Ugushyingo 2021, mu Karere ka Gatsibo hakozwe inteko z'abaturage hirya no hino mu tugari 69 tugize Akarere.
Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere ka Gatsibo Nankunda Jolly yifatanyije n'abaturage b'Imidugudu ya Akuruganda n' Akibiraro ku Kagari ka Mpondwa mu murenge wa Gitoki mu nteko y'abaturage.
Mu butumwa bwatanzwe mu nteko z’abaturage kuri uyu wa Kabiri mu mirenge 14 igize Akarere burimo ubukangurambaga ku isuku n'Umutekano, Gusubiza abana bose mu ishuri no kubagaburira, Gahunda y'Umudugudu uzira icyaha n'imikoranire ya Komite Nyobozi z'Imidugudu zatowe, Gahunda y'ubwisungane mu kwivuza na Ejoheza no gukangurira abaturage kwitabira gahunda yo gukingirwa Covid19 no gukomeza kubahiriza ingamba zo kwirinda icyo cyorezo.
Mu rwego rwo gukomeza kugira umuryango mwiza,abaturage basabwe kwirinda amakimbirane yo mu ngo ahubwo bakita ku iterambere n’imibereho myiza y’umuryango.Nankunda Jolly Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Gatsibo yasabye abaturage gutanga amakuru yaho babonye amakimbirane mu miryango y’abaturage hagamijwe kuyakumira.
Nyuma y'ubutumwa bwahawe abaturage hakiriwe ibibazo, ibitekerezo n'ibyifuzo by’abaturage bishakirwa ibisubizo ibindi bihabwa umurongo wo gukemukiramo