Gatsibo: Abaturage barashimira ibikorwaremezo bahawe bibafasha kugeza umusaruro ku isoko.

Abaturage bo mu Mirenge wa Kiziguro, Kiramuruzi na Murambi baravuga imyato ikiraro bubakiwe mu mudugudu wa Nyungwe mu Murenge wa Kiziguro ko cyoroheje ubuhahiranire hagati y’abaturage b’Imirenge itandukanye.

Iki kiraro cyubatswe mu gishanga cya Kanyonyomba gihingwamo umuceri n’abaturage bibumbiye muri koperative ya Corimak ihinga umuceri ikaba ifite ikicyaro mu Murenge wa Kiramuruzi.

Ubwo Intumwa za Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu/MINALOC bari kumwe n’Umuyobozi mukuru wa LODA, abafatanyabikorwa ndetse n’ubuyobozi bw’Akarere baraga bimwe mu bikorwa byagejejwe ku baturage binyuze mu Kigega cya Leta y’u Rwanda cyo gushyigikira Uturere tw’icyaro mu kuzamura imibereho myiza y’Abaturage ( Propoor basket fund); abaturage biganjemo abahinzi b’Umuceri bibumbiye muri koperative corimak bashimiye ikiraro cyiza bubakiwe kibafasha kugeza umusaruro wabo ku isoko.

Ndayambaje Deo, Perezida wa Corimak, koperative ihinga umuceri mu gishanga cya Kanyonyomba yavuze ko mbere batarubakirwa ikiraro cy’intagarugero barushywaga no kugeza umusaruro wabo ku isoko, ariko ku busabe bw’Abaturage Akarere kubufatanye n’izindi nzego batwubakiye ikiraro cyiza kandi gikomeye.

Ati: ‘’ Iki riraro cyoroheje ubwikorezi cyane cyane twebwe abahinzi b’Umuceri, mbere imodoka zitwaye umusaruro wacu ntizabonaga aho zinyura bigatuma tuzenguruka tugahendwa ariko ubu byaroroshye kubera iki kiraro’’.

Mu mwaka w’Ingengo y’Imari ya 2024/2025, Akarere ka Gatsibo kubufatanye n’abafatanyabikorwa hubatswe ibiraro 3 birimo: Nyungwe muri Kiziguro, Ruboroga muri Kageyo na Nshoro mu Murenge wa Muhura. Byose byatwaye ingengo y’imari ingana na Miriyoni 447,602,000 z’amafaranga y’u Rwanda.

Back