Gatsibo: Abaturage barakangurirwa kwimakaza siporo mu rwego rwo kubarinda indwara za hato na hato.
Abaturage b’Akarere ka Gatsibo barakangurirwa kwimakaza umuco wo gukora siporo mu rwego rwo gufata ubuzima bwabo neza no kwirinda indwara za hato na hato.
Ni ubutumwa bwahawe abaturage bitabiriye siporo rusange ku wa Gatandatu taliki ya 6 Ukuboza 2025 mu Mirenge yose igize Akarere ka Gatsibo, ku rwego rw’Akarere yakorewe mu Murenge wa Kiramuruzi.
Iyi siporo rusange yitabiriwe n’Ubuyobozi bw’Akarere, abafatanyabikorwa batandukanye n’abaturage bingeri zitandukanye biganjemo urubyiruko.
Nyuma yo gukora siporo rusange, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yakanguriye abaturage kurushaho kwitabira ibikorwa bya siporo mu rwego rwo gukomeza kubungabunga ubuzima bwabo kugirango burindwe indwara.
Mu Karere ka Gatsibo, hakorwa ibikorwa bya siporo rusange inshuro ebyiri mu kwezi aho mu Mirenge yose uko ari 14 igize Akarere ka Gatsibo abaturage n’abayobozi bakorera hamwe siporo, nyuma yayo abaturage bagahabwa ubutumwa butandukanye bwa gahunda za Leta.