Gatsibo: Abaturage baragirwa inama yo gufata neza umusaruro w’ibiribwa babonye.

Abaturage b’Akarere ka Gatsibo barakangurirwa gufata neza no kudasezagura umusaruro babonye mu gihembwe cy’ihinga cya 2026 A.

Ni ubutumwa bwahawe abaturage bo mu Kagari ka Karambi mu Murenge wa Ngarama n’Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard ubwo yifatanyaga n’abaturage bo mu Kagari ka Karambi mu nteko y’abaturage.

Umuyobozi w’Akarere yavuze ko: ‘’ Abaturage bacu turabasaba gufata neza umusaruro w’ibiribwa bwabonye, ntimubimarire ku isoko ahubwo murusheho kuzigamira ejo hazaza’’.

Mu bundi butumwa bwahawe abaturage burimo kuzitwara neza mu minsi mikuru isoza umwaka wa 2025 ndetse no gutangira umwaka mushya wa 2026, ati: ‘’ Murasabwa kuzitwara neza mu gihe cy’iminsi mikuru isoza umwaka wa 2025 ndetse no gutangira undim waka mushya wa 2026’’.

Mu gihe cy’iminsi mikuru isoza umwaka ndetse no gutangira uwundi, imiryango itandukanye ihurira hamwe bakishimira ibyagezweho ariko barasabwa kwirinda gusesagura ahubwo bakibuka ko mu gihe gito hazaba hakenewe byinshi ku banyeshuri.

Back